Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 31 Ukwezi kwa gatanu Abalewi 3.1-17 Ikib.7

May 31, 2024 - June 1, 2024

Kandi umuntu natamba igitambo cy’uko ari amahoro (1): Ubu ni ubundi bwoko bw’igitambo butangwa n’ufite ishimwe ry’uko ari amahoro (Lewi.7:12). Aya mahoro avuga ibintu byinshi kuko ryari ituro ry’uko ari bazima, ry’uko babonye umugisha mu bintu runaka; nk’urubyaro, ubutunzi n’ibindi. Urebye iki gitambo ntabwo cyari kujya mu rwego rw’ibitambo byasimbuwe n’igitambo cya Yesu, kuko twabibara mu maturo kuruta ko tubibara mu bitambo. Imana yacu ishimwe ko iduha amahoro bidasabye ikiguzi runaka. Akure kuri icyo gitambo cye cy’uko ari amahoro, icyo atambira Uwiteka kigakongorwa n’umuriro (9): Iki gitambo kigabanijemo ibice, kuko amaraso yose bagombaga kuyamisha ku gicaniro (2,8,13), urugimbu n’izindi nyama z’ibinure bakabitwikira imbere y’Uwiteka bikavamo umubabwe uhumurira neza Uwiteka, ariko ibindi bice bakabirya babisangiye n’abandi (Lewi.7.19), kandi bagaha n’umutambyi umugabane mwiza w’urushyi rw’ukuboko n’inkoro (Lewi.7.33-34). Zirikana: Uyu mutima ushima kandi uzirikana kugira neza kw’Imana wari ukwiye kuranga umuntu wese. Indir. 334 Gushimisha.

Details

Start:
May 31, 2024
End:
June 1, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN