Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Kuwa gatanu 29 Ukwezi kwa munani Yobu 11.1-20

August 29

Ikib.1,3

Icyampa Imana ikavuga (5): Zofari arihariye afite amagambo akakaye, yita Yobu: umunyamagambo (2), umwirasi w’umunyagasuzuguro (3), n’umubeshyi (4). Aya magambo sibyiza kuyabwira umuntu ubabaye kandi uje kumuhumuriza yagize ibyago; ni ukuvanga ibidahura, yamusubiza inyuma cyane. ariko Imana ishimwe kuko iri muruhande rwa Yobu (Ibyah.2.9). hari inyigisho nyinshi nk’izi zamamaye muri iki gihe; zo guca imanza aho guhumuriza. Kandi icyo zigamije ni ugutatanya intama. Twirinde kuko Yesu ashaka ko tuba umwe (Yoh.17.11). Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko (13): Inama igirwa Yobu ntabwo arimbi, ariko se arihana iki? Imibabaro afite ntiyazanywe na virusi y’icyaha, n’iki ahubwo cyakorwa? (Yak.4.7) umutekano, ubukire n’umunezero biri muri Yesu gusa, hari n’abibwira yuko babona kandi ari impumyi (Mat.23.16- 19). Ijambo rya Zofari ririmo amakosa akomeye y’imyigishirize, ntaho Bibiliya ivuga yuko umukristo atazagerwaho n’Ibyago. Icyifuzo: Dusengere Abavugabutumwa bigisha yuko kwakira Yesu birinda Imibabaro (Yobu 7.1).

Details

Date:
August 29

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN