Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 28 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 14.21-32 Ikib.2

June 28, 2024 - June 29, 2024

Niba ari umukene ntabashe kubona ibingana bityo, yenda umwana w’intama w’isekurume ho igitambo gikuraho urubanza (21): Imana yari ibizi ko hari abakene batazashobora kubona ibisabwa byose mu bitambo byo guhumanurwa, cyane cyane babaga bamaze igihe ntacyo bemerewe gukora cyabahesha umutungo, iteganya uko bene abo nabo bazatanga ibitambo bagahumanurwa. Aho abandi batanga isekurume, umukene ashobora gutanga intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma (22). Yende ku maraso yacyo, ayakoze ku gutwi kw’iburyo k’uhumanurwa (25): Amaraso ndetse n’amavuta ku gutwi, ku gikumwe cy’ikiganza no ku gikumwe cy’ikirenge by’iburyo byari igishushanyo cyo guhumanurwa kuzuye(25,28). Abizera turashimira Yesu ko yitanze akadukuriraho imihango ya Kera yo guhumanurwa yananizaga benshi, ikababuza kwegere Imana! Zirikana: Uru rugendo rw’umubembe uhumanutse ni igishushanyo cyiza cy’urugendo rw’agakiza kacu tuva mu byaha.

Details

Start:
June 28, 2024
End:
June 29, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN