Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 26 Ukwezi kwa mbere Amosi 5.1-17 Ikib.2

January 26, 2024 - January 27, 2024

Nimunshake mubone kubaho, ariko mwe gushaka i Beteli (4b-5a): Nubwo igihano cy’Imana ku bwoko bwayo cyari cyegereje, birashoboka ko cyakurwaho cyangwa kikigizwayo. Ariko byose byaterwa n’imyitwarire y’Abayisirayeli, kugira ngo gikurweho muri Isirayeli bagomba gushaka Uwiteka (4,6,14). Ubundi Beteli na Girugali hari hazwi nk’ikoraniro ryo kuramya ibigirwamana, none na Berisheba yo muri Yudaya nayo yayobotse kuramya ibigirwamana. Mwene Data tujye twigana gukora ibyiza, twange gukora ibibi, kuko kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza (1Kor.15.33). Kugira ngo adatungura inzu ya Yosefu ameze nk’umuriro ukongora i Beteli (6b): Yosefu yari yarasezeranyijwe kuzahabwa imigabane ibiri ku butaka bwa Kanani, ariko ubwo butaka bukitirirwa abana be Efurayimu na Manase (Itang.48.5). Nyamara Efurayimu yaje kwamamara mu Majyaruguru kuburyo Isirayeli yose yamwitiriwe, ni muri ubwo buryo Imana ihamagarira inzu ya Yosefu kwihana, icyaha cyabo kirasobanutse neza, kuko kiri ku mugaragaro (11). Zirikana: Ibyo dukora byose nta na kimwe gihishwe mu maso y’Imana. Indir. 123 Gushimisha.

Details

Start:
January 26, 2024
End:
January 27, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN