
- This event has passed.
Kuwa gatanu 25 Ukwezi kwa karindwi Abacamanza 17.1-13
Ikib.4
Yereza umwe wo mu bahungu be , ngo abe umutambyi we (5): Uwo mugabo Mika yaranzwe n’ibikorwa bibi: a) Yari umujura (2) b) Yakoreraga ibigirwamana kandi ari ikizira k’Uwiteka (Kuva 20.2). c) Efodi Umwambaro wambaraga abatambyi b’Uwiteka, yayambitse umwana we ngo atambire ibigirwana (5; Kuva 28.4). Hariho igihe umuntu ahitamo kwihindanya, akora ibyaha abyongera ku bindi, akibagirwa icyo ijambo ry’Imana ritubwira (Zab.50.21). Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite (5): Igihugu kitagira ubuyobozi ntabwo kiburamo akajagari, Abisirayeli bari ibyigenge, umuntu wese akora ibyo ashatse byose (6). Ujye ushima Imana yaguhaye igihugu n’ubuyobozi bwiza maze usengere abayobozi bayoborwe n’Imana. Zirikana: Mu ngorane wahura nazo zose mu buzima uzirinde kwimika ibigirwamana ngo wimure Imana yakuremye.