
Kuwa gatanu 22 Ukwezi kwa munani Yobu 4.1-21
Ikib.1,3
Mbese umuntu yagerageza kuvuga ntiwagira agahinda? (2): Ese koko izi nshuti zigiye kuvuga amagambo ahumuriza? (Yes.50.4) icyo Imana idushakaho ni uko tuganira amagambo agarura ibyiringiro mubantu bayo (Kol.3.16-17). Elifazi yakoresheje ubwenge bw’isi (Kol.3.19), tewolojiya yibanze n’ibisobanuro by’abajyanama bamwe byari bibi bizeraga ko: abakiranutsi bahora batera imbere, mugihe abanyabyaha bahora bababara, bityo ubukene n’ububabare ni ibimenyetso by’icyaha, noneho gutera imbere no gutsinda byerekana gukiranuka (Yes.65.13). Ibuka ndakwinginze (7): Guhubukira ijambo imbere y’umuntu ubabaye si ukumufasha (Imig.15.23) kenshi duhura n’imitego mu nzira ariko abatagenda ntishobora kubageraho, abakiranutsi nibo bageragezwa. Nubwo waba uzi impamvu y’ikibazo, hari igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka (Umubw.3.7). Inama: mugihe cy’imibabaro, tuvuge ibyiza nabyo birahari (3-4).