Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 19 Ukwezi kwa gatandatu Abacamanza 9.42-57

Taliki 20 Kamena

Ikib.3

Ikib.1 Abimeleki yenda intorezo atema ishami ry’igiti, arariterura ariterera kurutugu (48): Mu isi yakera imidugudu izengurutswe n’inkuta ntabwo yajyaga itsindwa, kereka umuntu abanje gusenya iminara yayo. Abimeleki n’abasirikare be bahisemo gutema amashami y’ibiti kugira ngo batwikishe umuriro muri iyo minara, maze abantu bose bapfiremo. Mbega ukuntu Satani ari umugome! Mugihe abandi batema amashami y’ibiti bakira Yesu (Mar. 11.8) Abimeleki we arayatwikisha abantu. Nubwo Abimeleki aza mu gitabo cy’Abacamanza, ariko ntahantu Bibiliya itubwira ko ari umwe mu Bacamanza ba Isirayeli, birashoboka ko biterwa nuko intambara zose yarwanye bitari ishyaka ry’ubwoko bw’Imana. Ntabwo Abakristo twiberaho ubwacu n’abadukomokaho gusa, ahubwo tuberaho n’abandi. Atera Abimeleki ingasire mu gahanga arakamena (53): Ingasire mu isi ya kera ryari ibuye abagore bakoreshaga basya ibinyampeke ngo babone ifu, niyo yishe Abimeleki. Hafi ahongaho ku musozi Gilibowa ninaho Sawuli yiyahuriye (1Sam.31.4). Zirikana: Ubuzima n’urupfu rw’abatubaha Imana biba bigayitse. Indir.77 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 20 Kamena

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN