Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 2 Ukwezi kwa kabiri Zaburi 68.22-36 Ikib.1

February 2, 2024 - February 3, 2024

Umwami Imana yaravuze iti “nzabagarura bave i Bashani nzabagarura bave imuhengeri w’inyanja (23): Imana nyir’imbaraga ifite umunsi yibikiye wo guhora inzigo ku bantu bose bayigomeye, ku buryo nta n’umwe uzabona aho ahungira cyangwa yihisha uburakari bwayo bukaze, kandi ni ko bizamera no ku munsi w’imperuka (Ibyah.6.16)”. Abaririmbyi bagiye imbere, abacuranzi bakurikiyeho, hagati y’abakobwa bavuza amashako (26): Mu gihe abanzi b’Imana bazaba babuze aho bahungira umujinya w’Imana, abera b’Imana bo bazaba bishimira intsinzi yo kunesha isi na Satani. Bizamera nk’umunsi Abisirayeli bambukaga inyanja itukura, Farawo n’ingabo ze bo bakarohama (Kuva 15.20-21)”. Mwa bihugu by’abami bo mu isi mwe, muririmbire Imana, muririmbire Umwami ishimwe (33): Nubwo uyu munsi hari abantu biyita ko bakomeye, ndetse ko ari bo batwara isi, bakirata ko imana zabo ari zo zikomeye; ku iherezo rya byose Imana yacu izerekana ko ari yo Mana yonyine, maze isi yose imupfukamire (Fili.2.9-11). Indir. 270 Gushimisha.

Details

Start:
February 2, 2024
End:
February 3, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN