Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 19 Ukwezi kwa mbere Yohana 6.28-40 Ikib.1,4

January 19, 2024 - January 20, 2024

Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye (29): Gukora umurimo w'Imana, bitangirana no kwizera Yesu, ibindi byose wakora utaramwizera ntamumaro byaba bifite, kwizera Yesu Kristo ntibikuraho imirimo ahubwo ibyo dukora byose bikorerwa mu kumwizera kandi ni we udushoboza (Fili.4.13). Ndetse n’intambara dushobora guhura nazo muri uyu murimo, kwizera Yesu byonyine nibyo bidutsindishiriza (1Yoh.5.4-5). Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato (35): Aba bantu Yesu yarimo aganiriza, icyo bari bakeneye kiruta ibindi, ni ugushyira ibyiringiro byabo kuri Yesu, aho kubishyira ku mitsima yari yabagaburiye(26). Abifuza gushira inzara n’inyota bakira Yesu Kristo, kandi bakamwizera ubundi bagaharanira kuguma mu masezerano neza nkuko Yosuwa yakomeye k’umurimo (Yos.24.15). Imbuzi: Birakwiye ko wisuzuma ukareba niba ugihagaze neza mu amasezerano n’umuhamagaro Yesu aduhampagarira gukora. Indir. 41 Gushimisha.

Details

Start:
January 19, 2024
End:
January 20, 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN