Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 18 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 19.21-41

Ukwezi kwa karindwi Taliki 18

Ikib.1

Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n’inzira ya Yesu (23): Icyakuruye izi mpagarara ni ikigirwamana cyitwaga Arutemi, cyari ikigirwamana cy’uburumbuke. Demetiriyo yari yarakibonyemo urucuruzo kuko yacuraga ibishushanyo byacyo bikamuzanira ubutunzi. Nubwo izo mvururu zavutse Pawulo abwiriza, ntabwo uyu mucuzi afite ikibazo ku butumwa ariko ahangiyikishijwe n’uko abura ibiguzi yakuragamo. N’uyu munsi dufite abantu bafite uyu mwuka nk’uwa Demetiriyo bafata ijambo ry’Imana bakarihinduramo ubucuruzi, abizera dukwiriye kuba maso. ..Kuko iteraniro ryari rivurunganye abenshi batari bazi igitumye baterana (32): Biratangaje uburyo inyungu z’umuntu umwe ziteza akavuyo mu mujyi wose!! Demetiriyo we ari mu bucuruzi yihishe inyuma y’ikigirwamana Arutemi, abandi bo ntabwo bazi ikibateranije. Hari abantu babana n’ingaruka z’ibyo bahuye nabyo binyuze mu kigare, gushishoza n’ingenzi mubyo dukora byose. Imbuzi: Abitwikira izindi mbaraga bakarwanya ubutumwa bwiza nta murage wo mu ijuru bazahabwa, ariko abizera Yesu nibo bazanesha.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 18

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN