
- This event has passed.
Kuwa gatanu 16 Ukwezi kwa kabiri Yohana 10.1-10 Ikib.1,2
--Ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi (10): Yesu yashatse ko abigishwa be bagereranywa n’intama, bamenya ko abiyita abungeri atari ko bose baba ari abungeri nyakuri. Hari abo yise abajura n’abanyazi, burira aho kunyura mu irembo (1), naho umwungeri w’intama we anyura mu irembo (2). Yesu yakomeje avuga ko mwungeri w’ukuri intama zumva ijwi rye, akazihamagara mu mazina, akazahura, akazijya imbere. Yongeraho ko zimukurikira kuko zizi ijwi rye (3-5). Mbega akaga iyo habayeho kwitiranya amajwi intama zigakurikira utari umwungeri nyakuri! Ni ho usanga yaziyobeje cyangwa akazihohotera mu buryo bunyuranye. Ibibazo nk’ibi ntabwo umuntu yabikizwa n’ikindi usibye gutunga ijambo ry’Imana ku rugero rukwiriye (Kol.3.16-17). Birasaba ingamba zo kuryigana umwete bihereye mu muryango. Nibigirwe intego kandi dusabe Imana ibidufashemo. Indir. 175 Gushimisha