Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

Kuwa gatanu 15 Ukwezi kwa munani Matayo 22.23-33

Ukwezi kwa munani Taliki 15

Ikib.1

Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima (32b): Abasadukayo, ntabwo bemeraga umuzuko. Bemeraga gusa ibitabo bya Mose bitanu bibanza mw’Isezerano rya Kera. Yesu yakoresheje amagambo ari muri ibi 91 Umusomyi wa Bibiliya 2025 bitabo bemeraga, kugira ngo abagaragarize ko n’ibyo bemera batabyizeye. Biragoye kwemera ukuri kw’Imana mugihe umuntu agifite umutima winangiye, urimo ubwibone no kwiyemera. Ni jye Mana y’Aburahamu--- (32a): Yesu yakoresheje amagambo ari mu gitabo cya kabiri cya Mose, ashaka kubabwira ko Imana idahinduka (Kuva 3.6). Aha ntabwo Yesu yavuze ko Imana yigeze kuba Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo; ahubwo yavuze ko ari Imana yabo Aburahamu, Isaka na Yakobo kandi batari bakiriho, ariko Yesu abavuga nk’abakiriho. Abasadukayo rero ntacyo kwireguza bari bafite, kubera ko no mu bitabo bemeraga, umuzuko uvugwamo. Ntacyirenguzo ntakimwe abantu bafite gituma bajya kure y’Imana. Isezerano: Uwizeye Yesu, naho yaba yarapfuye azabaho (Heb.13.8). Indir. 15 Agakiza.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 15

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN