
- This event has passed.
Kuwa gatanu 14 Ukwezi kwa gatandatu 2 Abakorinto 9.1-15 Ikib.2
Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka (15): Imana yatanze umwana wayo w’ikinege, kugira ngo abe incungu y’ibyaha (Yoh.3.36). Umuntu nibiri mu isi byose ntacyari gifite ububasha bwo kuba incungu y’ibyaha, uretse umwana w’Imana utarigeze wanduzwa n’icyaha (Heb.10:4-10). Abakiriye iyo mpano y’Imana kubw’ubuntu bwayo, buzuzwa Umwuka Wera, ubahindura, bakarangwa n’ubuntu n’urukundo (1Yoh.3.16). Kwitangira abandi, kumenya no kuzirikana iby’abandi bakeneye, byaranze cyane Itorero rya mbere (Ibyak.4.32-35). Pawulo yitaye kuri iri torero ry’i Korinto, bihana ibyaha, bakura mu gakiza, barangwa n’ubuntu (1). Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we…(7): Umwuka Wera abasha guhindura umutima, ugatanga unezerewe. Gutangira ubuntu, ni ugutanga ntakintu utegereje kizakugarukira, ahubwo wizeye Imana ko ariyo itubeshaho. Pawulo atanga amabwiriza yo gutanga mu gice kibanziriza iki (8.11-15). Ikibazo: Mbese hari bene so ubona wagira icyo ufasha, Umwuka Wera akuyobore. Indir. 424 Gushimisha.