
- This event has passed.
Kuwa gatanu 13 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 13.1-12
Ikib.1,3
Ubwo basengaga umwami Imana biyirije ubusa (2): Abizera ba mbere bagiraga umuco wo gusenga biyirije ubusa. Mu itorero ryo muri Antiyokiya ubwo basengaga biyirije ubusa bahishuriwe ko Sawuli na Barinaba barobanuriwe gukora umurimo w’Imana mu banyamahanga. Impamvu zishobora gutuma abantu basenga biyirije ubusa ni nyinshi: 1.Kuramya Imana (Luka 2.37), 2.Kwihana ibyaha (Neh.9.1-2), 3.Gushaka imbaraga zituma unesha imyuka mibi (Mat.17.21). Ese ujya ugira umwanya wo gusenga wiyirije ubusa? Ariko Eluma w’umukonikoni abagisha impaka ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera (8): Satani ntabwo ajya anezezwa no kubona abantu bakizwa, aha yakoresheje umukonikoni, ariko ntacyo yagezeho kuko Pawulo wari wuzuye Umwuka Wera yatesheje agaciro imigambi ye (9-10). Muri iki gihe Itorero ryugarijwe n’abigisha b’ibinyoma bagoreka Ijambo ry’Imana. Zirikana: Abakristo turasabwa gutunga Ijambo ry’Imana rigwiriye no kuzura Umwuka Wera kugira ngo tubashe kugeza abantu kuri Kristo (Kol.3.16-17). Indir. 62 Agakiza.