
- This event has passed.
Kuwa gatanu 12 Ukwezi kwa mbere Yohana 4.31-42 Ikib.2,3
Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka (34): Nyuma y’urugendo runini Yesu yari yakoze yari ananiwe, kandi ashonje kuko yari yagenze urugendo rugeze ku masaha atandatu (6). Abigishwa bagiye mu mudugudu w'Abasamariya gushaka amafunguro ngo afungure (8). Yesu yarabahakaniye, yanga gufungura, icyo yarashyize imbere byari ugukora umurimo wamuzanye mu isi, kuwukora bikaba byari nk’ibyokurya bye. Usanga hari igihe kinini dutakaza ntacyo dukoze mu murimo Imana yaduhamagariye, kandi ubuzima bwacu ari bugufi mu isi (Zab 90.10). Hizera abandi benshi baruta aba mbere (41): Benshi mu Basamariya bo muri uyu mujyi bizeye Yesu nyuma yo kumva ubuhamya n’ibivugwa ku Mukiza (42). Zirikana: Mu byo unyuramo byose ujye uzirikana ko urukundo rw’Imana n’imbabazi ze biruta kure cyane ibicumuro byacu, ibyo bigutere kwihana no gusingira ubugwaneza bwa Kristo. Indir. 148 Gushimisha.