
- This event has passed.
Kuwa gatanu 11 Ukwezi kwa karindwi Ibyakozwe n’Intumwa 16.25-40
Ikib.1,3
Nkwiye gukora nte ngo nkire (30): Umurinzi yari yarumvise ko abo bari abavugabutumwa b’inzira y’agakiza (17). Aha ho kubera guhinda umushyitsi no kubona urupfu rumwugarije, yashatse kumenya iby’iyo nzira y’agakiza. Niba Umusomyi wa Bibiliya 2025 78 mu ruhande rwawe warakiriye Yesu nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye, uramenye ntuzasubire inyuma kubera ko bya bibazo bitakiriho. Mu gicuku cy’iryo joro arabajyana abuhagira inguma (33): Kwizera Yesu k’uyu murinzi no kugirira neza Pawulo na Sila byamuteye no kubatizanywa n’abo mu rugo rwe Bose. Mu kwitangira umurimo w’Imana nubwo duhuriramo n’ibibazo bitandukanye, Imana iba iri kumwe natwe, kandi hamwe n’ibitugerageza iducira akanzu. (1Kor.10.13). Zirikana: Kwizera Umwami Yesu nibyo byonyine bidukiza bikanatubohora ingoyi za satani (30-31). Indir. 30 Agakiza.