Kuwa Kabiri 4 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 13.53-58
Ikib. 3 Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? (55): Nubwo Yesu yavugaga ijambo ryuzuye ubwenge kandi riherekejwe n’ibitangaza, hari abantu b’iwabo bamubonaga mu isura y’umuturanyi woroheje basanzwe bamenyereye. Ibi byatume batita ku gaciro k’ijambo rikiza yababwiraga ndetse n’umugisha w’ibitangaza bakorerwaga. Guhindura ibintu by’Imana akamenyero bijya bituma abantu badakura mu mwuka kubera kutabona gukora kw’Imana […]