Kuwa kane 13 Ukwezi kwa gatatu Kubara 22.41-23.1-12
Ikib.3,6 Yitegera impera imwe y’ubwo bwoko (22.41): Balaki yatewe ubwoba n’Abisirayeli kubera ibyo bakoreye ibihugu banyuzemo. Ubwo bwoba bwatumye ashaka kwereka Balamu aho Abisirayeli bari baganditse kugira ngo abone gukomera kwabo, maze ashishikarire kumutera ingabo mu bitugu, abumuvubire. Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balamu (5): Kuba Balamu, akuruwe n’ibiguzi bya Balaki, yiyemeje kuvuma Abisirayeli, […]