Kuwa kabiri 1 Ukwezi kwa kane Kubara 29.29-30.17
Ikib.4 Mujye mutamba ibitambo... bidafite inenge (36): Mu mategeko agenga ibitambo Imana yahaye Abisirayeli, byari bibujijwe gutamba igitambo gifite inenge. Ibi byakuragaho gutamba bya nyirarureshwa. Ituro Imana yishimira ni iryaturanywe umutima ukunze. Ubusobanuro bwo muri Bibiliya Yera buvuga ko Imana ititaye ku ituro rya Kayini kubera umutima mubi yaritanganye (Itang. 4.3- 6). Muri ibi bihe, […]