Kuwa mbere 7 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 25.1-22
Ikib.1,3 Bukeye Samweli arapfa… (1): Samweli umuntu w’Imana wari ukomeye, akaba umuhanuzi kandi wakoreye Uwiteka kuva akiri muto arapfa. N’ubwo yubahaga Imana kandi akagendera mu buyobozi bw’Uwiteka, ntabwo byamukijije urupfu rw’uyu mubiri kuko nawe afite inkomoko kuri Adamu. Ariko umurimo w’Imana muri Isirayeli ntiwarangiye, ahubwo Uwiteka yahagurukije Dawidi. Muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenocide […]