
- This event has passed.
Kuwa mbere 9 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 7.1-16
Ikib.1
Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y’icyubahiro… (2): Sitefano yatangije ikiganiro kirekire, avuga ku mibanire n’isano hagati y’Abisirayeli n’Imana. Kuva mu mateka y’Isezerano rya kera, yeretse Abayuda ko bagiye basuzugura ubutumwa bw’Imana n’abahanuzi bayo inshuro nyinshi. Yagaragaje ingingo eshatu z’ingenzi: 1. Amateka ya Isirayeli n’ay’imirimo y’Imana hano ku isi. 2. Abantu baramyaga Imana kera cyane mbere y’uko habaho urusengero, kuko Imana idatura mu rusengero rwubatswe n’intoki z’umuntu. 3. Urupfu rwa Yesu rwabaye urundi rugero rw’ubwigomeke bw’Abisirayeli no gutera Imana umugongo. Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeye abyara Isaka, amukeba ku munsi wa munani (8): Umuhango wo gukebwa wari umugenzo ugira icyo uvuze mu mibereho y’imbere mu buzima bw’umuntu, nk’ikimenyetso kigaragaza ukuri kw’imbere mu mutima. Zirikana: Imana ishaka kwiharira ubuzima bwawe, no kubana nawe mu byo ukora byose. Indir. 144 Gushimisha.