
- This event has passed.
Kuwa mbere 7 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 25.1-22
Ikib.1,3
Bukeye Samweli arapfa… (1): Samweli umuntu w’Imana wari ukomeye, akaba
umuhanuzi kandi wakoreye Uwiteka kuva akiri muto arapfa. N’ubwo yubahaga
Imana kandi akagendera mu buyobozi bw’Uwiteka, ntabwo byamukijije urupfu
rw’uyu mubiri kuko nawe afite inkomoko kuri Adamu. Ariko umurimo w’Imana
muri Isirayeli ntiwarangiye, ahubwo Uwiteka yahagurukije Dawidi. Muri iki gihe
twibuka abacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda ku
41 Umusomyi wa Bibiliya 2025
nshuro ya 31, dushime Imana kubw’ababashije kuyirokoka n’abo yakoresheje,
kugira ngo ikure igihugu muri ako kaga. Ikiva mu maboko yawe cyose abe
ari cyo uha abagaragu bawe n’umwana wawe Dawidi (8): Aba basore 10
Dawidi yabatumye kwa Nabali wari Umugabo w’umukire cyane, bageze kuri
Nabali yabarebye nk’utabazi cyangwa nkutazi uwabatumye kandi Dawidi yari
ikirangirire muri Isirayeli yose (1Sam.18.5-7). Icyaha cyo kwirengagiza Nabali
yakoze cyatumye umugore Abigayili afata iyambere ajya gusanganira Dawidi
mu nzira, bihosha uburakari bwa Dawidi. Zirikana: Guca bugufi no gusaba
imbabazi ni umusingi ukomeye mu mibanire y’abantu hagati yabo ndetse
n’Imana. Ese waba warababariye abaguhemukiye?