Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 6 Ukwezi kwa mbere Matayo 5.27-37

January 6 - January 7

Ikib.2,4 …Umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana nawe mu mutima (28): Icyaha cy’ubusambanyi kimwe n’ibindi byaha byose ntibyitwa ibyaha ari uko umuntu abishyize mu bikorwa, biba ibyaha imbere y’Imana bikiri mu mutima w’umuntu. Niyo mpamvu dukwiye kurinda imitima yacu kurusha ibindi byose birindwa (Imig.4.23). …Umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana…(32): Mu Isezerano rya kera umugabo yemererwaga guha umugore we urwandiko rwo kumwirukana (Guteg.24.1-4). Ariko Yesu we adusubiza mu irema atubwira ko nta mpamvu n’imwe yatandukanya abashyingiranywe uretse urupfu (Mat.19.1-12). Ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’,.. (37): Ijambo ry’Imana ryose ni ukuri muri ryo ntihaba kwivuguruza (Zab.119.160; 2 Kor.1.19-20) Imvugo y’Imana ntabwo wayitandukanya n’Imana ubwayo. Uko niko n’amagambo yacu natwe atagomba kuba atandukanye n’izina twitwa ry’abakristo. Zirikana: Ujye uhagarara ku kuri kw’Ijambo ry’Imana. Indir. 176 Gushimisha.

Details

Start:
January 6
End:
January 7

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN