
- This event has passed.
Kuwa mbere 4 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 3.19-30
Ikib.5
Nebukadunezari azabiranywa n’uburakari —– ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi (19): Kwikuba karindwi kw’itanura ryaka bishoboka ko byaba ari ikigereranyo cy’umubare ushyitse gusa, kuko icyo gihe batari bafite igipimo cy’ubushyuhe runaka. Intumwa za Yesu nazo zarenganyijwe na bene abo bayobozi babi, ariko inshuro nyinshi Imana yaburizagamo imigambi mibisha yabo (Ibyak.12.6-8). Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, (25): Ikigaragara ni uko Nebukadinezari n’abantu be batagiye kure y’itanura, bagumye hafi aho, ngo barebe uko umuriro utwika abo basore batatu. Yesu na we ari ku musaraba abasirikare bagumye aho ngo barebe uko apfa, ndetse n’imva ye barayirinda ngo atazuka. Imana ishimwe ko ijya irokora abantu bayo mu maso y’abanzi babo babireba (28). Birashoboka ko malayika wari kumwe na Meshaki, Saduraka, na Abedenego mu itanura, ari na we wabirunduye igitare cyari kumva ya Yesu akazuka (Mat.28.1-2). Zirikana: Twegutinya, Umwami Yesu atubereye maso ngo aturokore. Indir.108 Gushimisha.