Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 31 Ukwezi kwa gatatu Kubara 29.1-28

March 31

Ikib. 1,4
Mujye muteranire kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima (7): Igisobanuro
cyo gutamba ibitambo ku Bisirayeli ntibyari umuhango gusa, ahubwo bwari
uburyo bwo kuramya no guhimbaza Imana kandi no gutuma abazakurikiraho
bakomeza kuzirikana Imana n’ibyo yabakoreye, nabo bakayiramya. Ibitambo
Abisirayeli batambaga byibutsaga ibintu bine: 1) Abisirayeli bagombaga guhora
baramya kandi bahimbaza Imana, 2) Abisirayeli bagombaga kuzirikana ko ari
abanyabyaha maze bakarushaho kwegera Imana Nyirimbabazi zitarondoreka,
3) Abisirayeli bagombaga guhora bazirikana isezerano bagiranye n’Imana, aho
bitagenze neza bakikosora, 4. Gutamba ibitambo byabaga ari umunsi mukuru
Umusomyi wa Bibiliya 2025 38
wo kwishimira iby’Imana yabakoreye no kuyiragiza ibiri imbere. Mu mibereho
y’umukristo ni ingenzi kwirangiza Imana mubyo akora byose. Zirikana:
Gukorera Imana si ugutera waraza. Hari iby’umuntu akunda ndetse yagize
inyamibwa agomba kureka igihe cyose bimutandukanya n’urukundo rw’Imana
tubonera muri Yesu Kristo. Indir 156 Gushimisha.

Details

Date:
March 31

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN