Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 30 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 10.17-27

September 30, 2024

Ikib. 3

Samweli ahamagaza abantu (17): Nyuma yo gutora Sawuli mu ibanga no kumusiga amavuta, kugira ngo abe Umwami (9.15, 17, 20-27), Samweli yahamagaje iteraniro, kugira ngo abantu bamenye gutoranya k’Uwiteka, no kuvuga iby’Umwami agomba gukora (21-25). Uwiteka yanyujije ubutumwa muri Samweli, ngo asobanurire Abisirayeli ko Uwiteka ari we wabakijije amaboko y’abanzi babo; akabakura muri Egiputa, akabana na bo mu butayu, akabatungiramo, akaba ari we wabambukije Yorodani, akabageza i Kanani. Kubera ibyaha by’Abisirayeli, banze Uwiteka nk’Umwami wabo, bahitiramo umwami bishakiye n’ubwo uwo atabashaga gukiza ubugingo bwabo. Umudendezo Imana yahaye umuntu wo guhitamo ikibi n’icyiza rimwe narimwe tuwukoresha nabi. Sawuli yimitswe nk’Umwami wa Isirayeli mu bihe 3: 1. Kwimikishwa amavuta na Samweli (9:1-10;16) 2. Gutorwa hakoreshejwe ubufindo (10.17-27) 3. Kwemezwa na rubanda (11.1-15). Zirikana: Imana itoranya uko ishaka, nta n’umwe ugira icyo atanga ngo atoranywe. Indir. 105 Gushimisha.

Details

Date:
September 30, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN