Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 30 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 89.1-20

December 30, 2024

Ikib.2

Nzaririmba iteka imbabazi z’Uwiteka(2): Bamwe batekereza ko iyi Zaburi yahimbwe na Yedutini wari umuririmbyi w’umuhanga mu nzu y’Imana (1 Ingoma 25.6-7), we, hamwe n’abandi batoranijwe bari bafite umurimo wo guhora bahimbaza Imana, kuko imbabazi z’Uwiteka zihoraho iteka rwose (1 Ingoma.16.41). Igitekerezo cy’Imbabazi z’Imana zihoraho ntabwo ari gishya, kuko na Mose yahuye n’Imana ihorana imbabazi n’ibambe ( Kuva 34.6), nawe nkwifurije guhura nayo. Hari igihe kinini twumva amajwi ya Satani y’urucantege atwibutsa ko turi abanyabyaha, badashobora kubabarirwa, nyamara tukibagirwa ko Imana yacu ihorana imbabazi zidashira. Ijuru ni iryawe, isi nayo ni iyawe, isi n’ibiyuzuye ni wowe wabishimangiye (12): Umuririrmbyi arahamya ko ibyo amaso ye ashobora kubona, hamwe n’ibyo adashobora kubona ari iby’Imana. Kandi Imana nayo ihamya ko ariko biri koko, byose ni ibyayo (Yes.66.1). Ikibazo: Mbese ujya unezezwa no kumenya ko ufite Imana ifite byose, kandi ari wowe ibifitiye ngo ubyishimiremo. Indir. 14 Gushimisha.

Details

Date:
December 30, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN