Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 3 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 13.44-52

March 3

Ikib. 1,6
Umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura
uwo murima (44b): Yesu yagereranyije ubwami bw’Imana n’ikintu gihenze
kurusha ubundi butunzi bwose. Ndetse avuga ko kugira ngo uronke ubutunzi
bw’ijuru bisaba kwigomwa ibindi bintu wari usanzwe ufata nk’iby’agaciro.
Iyo umuntu yakiriye Yesu mu buzima bwe yicaza Imana ku ntebe y’umutima
we maze akimura ibindi byose byari byaramutwaye umutima (Mat.6.21, 24).
Dusabe Yesu akomeze kuduha imbaraga zo kureka ibitujyana kure y’Imana
byose ahubwo Uwiteka ahabwe umwanya wa mbere mu mibereho yacu.
Uko niko bizaba ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka batoranye
abanyabyaha mu bakiranutsi (49): Abahakanyi bavuga ko gukiranuka no
gutegereza umunsi wa nyuma wo kugororerwa ari ibyo abakristo bishyiramo ngo
bihe amahoro, nyamara ijambo ry’Imana ntirizahera icyo yavuze izagisohoza.
Inama: Duharanire gukora neza kuko tuzagororerwa nitudacogora (Gal.6.9).
Indir. 22 Agakiza.

Details

Date:
March 3

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN