Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 2 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 19.1-51-20.1-9

September 2, 2024 - September 3, 2024

Ikib.3

Kandi igihugu cy’Abadani kisumbura urugabano rwabo… (19.47a): Nyuma yo guhabwa gakondo yabo, Abadani bashatse kuyagura barazamuka batera abari batuye Leshemu babaneshesha inkota, bagura gakondo yabo. Batandukanye cyane n’Abefurayimu bahisemo kubyiganira mu gice kimwe cya gakondo yabo, kuko bakanzwe n’amagare y’ibyuma y’Abanyakanani, bagatinya kubatera. Ahitwaga i Leshemu hahindutse i Dani, hitiriwe sekuruza wa Dani nyuma y’urugamba rwo kuhigarurira. Izi mpinduka zijya ziboneka ku bamaze kwakira agakiza, amazina ya kera bitwaga bitewe n’ibyo bakoraga agahinduka. Uwitwaga umusinzi agasigara yitwa umuhanuzi, uwari igisambo akitwa umuvugabutumwa, uwitwaga indaya akaba umuririmbyi. Bwira Abisirayeli uti “Mwitoranyirize imidugudu y’ubuhungiro (20.2): Iyi midugudu si iy’abantu bakoze ibyaha nkana, ahubwo ni ubuhungiro bw’umuntu wishe undi atabishaka nk’uko Imana yari yarabitegetse. Zirikana: Yesu ni we buhungiro bwacu, umuhungiyeho yakuruhura intambara zose uhura na zo. Indir. 199 Gushimisha.

Details

Start:
September 2, 2024
End:
September 3, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN