
- This event has passed.
Kuwa mbere 2 Ukwezi kwa cumi n’abiri 1 Yohana 5.13-21
Ikib.2
Kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho (13): Mu mirongo isoza y’uru rwandiko, Yohana arashaka kwereka abizera ko ubumwe bafitanye na Kristo n’Imana bugomba kugaragarira mu mibereho n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Birakwiye ko Umukristo wese asabana na Yesu mu isengesho. Gusenga rero ku mukristo ni nko guhumeka, ni ko kugaburira buri munsi ubumwe dufitanye na Kristo (14). Ni ikimenyetso cy’ubunshuti buhoraho abana b’Imana bafitanye ubwabo, kandi bafitanye n’Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo. Gusenga kandi ni byo bituma umukristo akura mu rukundo, no mu gukora umurimo Imana imuhamagarira muri iy’isi. Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha (16): Urukundo dufitanye nk’abizera iyo rukomejwe n’Umwuka Wera, rugaragazwa no guhugurana no kwemera kugirwa inama. Mbese unezezwa no kubona mwene So agucyaha mu nzira ya gikristo? Imbuzi: Ntugakora icyaha, nkuko Kristo uri mu abakiranuka adakora icyaha, ahubwo atubashisha kubinesha. Indir. 108 Gushimisha.