
- This event has passed.
Kuwa mbere 28 Ukwezi kwa kane Kubara 33.50-34.29
Ikib.4,6
Muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu… (52): Uwiteka yahaye
Mose amabwiriza y’uko bazahindura igihugu cy’i Kanani. Ndetse imubwira
n’ingabano z’igihugu Abisirayeli bazahabwa. Abisirayeli basabwe kuzirukana
abenegihugu bose, bakanasenya ibigirwamana byabo byose. Imana yangaga
ko bazahindurwa n’imico y’abo banyamahanga maze bakayoboka ibigirwamana
byabo. Uwiteka ni Imana ifuha. Ntiyemera kubangikanywa n’ibigirwamana
(Kuva 20.1-6). Ibi biratwibutsa ko tugomba kuyikunda, ntituyirutishe abantu cyangwa
ibintu kandi tukizera ko ishobora byose (Ibyah.1.8). Aya mazina ni yo
y’abantu bazagabanya igihugu ho gakondo… (16): Imana yari izi ko Mose
atazagera i Kanani, maze itoranya Eliyazari (umutambyi) na Yosuwa kuzakora
uwo murimo. Mu murimo w’Imana, umuyobozi mwiza ategura abazamusimbura,
akabaha na gahunda y’uko umurimo uzakomeza gukorwa. Zirikana: Gutoranya
ni ukw’Imana, umuyobozi amenyereza abakozi bashya cyangwa abazamusimbura.
Indir. 13 Agakiza.