Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 27 Ukwezi kwa mbere Kubara 10.1-36.

January 27 - January 28

Ikib.2 Rema amakondera abiri mu ifeza icuzwe (1): Kuyobora abantu barenze miliyoni nk’eshatu, bagomba guhaguruka bakagenda cyangwa bagahagarara bagaca ingando, byasabaga uburyo bwiza bwo kubagezaho amakuru. Aya makondera ni uburyo bwiza bw’itumanaho Imana yategetse Mose. Bayavuzaga mu buryo butandukanye abantu bakamenya icyo bakwiye gukora: ijwi ryoroheje rivuze rimwe gusa ryahamagaraga abayobozi (4), ijwi rirenga kandi rirandaze ryahagurutsaga amatsinda atandukanye (5,6) ndetse rigahamagara n’Imana igatabara mu gihe cy’intambara (9). Mu bihe byose aya mahembe yavuzwaga n’abatambyi (8) akibutsa Abisirayeli ko bafite Imana kandi akibutsa Imana ubuzima bw’ubwoko bwayo (10). Isanduku y’Isezerano ry’Uwiteka ibajya imbere (33): Isanduka y’Ibihamya n’ igicu cy’Uwiteka ni byo byayoboraga ubu bwoko, Mose yari umuvugizi gusa (35,36). Icyifuzo: Sengera abayobozi b’Itorero ngo bagire uyu mutima nk’uwa Mose, Imana ikorere muri bo abe ari yo iyobora ubwoko bwayo. Indir.407 Gushimisha.

Details

Start:
January 27
End:
January 28

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN