Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 26 Ukwezi kwa munani Zaburi 76.1-13

August 26, 2024 - August 27, 2024

Ikib.2,6

Mu Bayuda Imana iramenyekana, mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye (1): Kuvuga Imana n’ubwami bwayo mu magambo gusa ntabwo bihagije, ngo abantu bayimenye, bayihamye ko iriho, ahubwo imirimo yayo ikora niyo iyihamya, ikayigaragaza ko iri hagati mu bwoko bwayo (1 Kor.4.20). Haranira nawe ko aho uri izina ry’Imana rimenyekana. Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura, kandi ntabo mu banyambaraga babonye amaboko yabo (6): Gukomera, icyubahiro ndetse n’ibyo umuntu afite byose ni iby’igihe gito. Igihe kizagera nyir’ububasha ariwe Mana yacu ihaguruke, yiyerekane ko imbaraga zose ari izayo, kandi ko ibyo twari dufite byose ari ibyayo. Ibyo abana b’abantu bibwira ko bafite, ubutunzi bwo mu isi, imbaraga, ubwenge, icyubahiro, amaboko, byose ni iby’Uwiteka. Umunsi umwe byose azabisubirana. Niyo mpamvu umunyabwenge wahishuriwe ibi abaho ubuzima buha Imana icyubahiro kuko basobanukiwe ko ntacyo bafite batahawe (1 Kor.4.7). Inama: Ibyo utunze byose n’Imana yabiguhaye, ujye wibuka guhigura ibyo wahize no kuyishimira muri byose (12).

Details

Start:
August 26, 2024
End:
August 27, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN