Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 25 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 2.12-17

November 25, 2024

Ikib. 1

Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi (15): Yohana ntafite ikibazo ku by’isi, ahubwo afite impungenge z’abakristo iby’isi bihindura abacakara, aho kubabera ibikoresho bibafasha mu mirimo yabo. Yesu yasabiye abigishwa be kurindirwa mu isi (Yoh.17.15). Yesu yavuze ko nta wakorera abami babiri icyarimwe (Mat.6.24). Guhitamo isi no gukunda ubutunzi cyane bizana urupfu, kuko hari ibyaha bizanwa na byo (16,17; Yak.5.1-6). Irari ry’umubiri, rijyana mu bubata, kuko kamere muntu itanyurwa n’ibyo afite. Isi irashirana no kwifuza kwayo (17): Mu gihe Yohana yandikaga uru rwandiko, hariho ibintu byinshi Satani yakoreshaga, kugira ngo abizera Yesu Kristo bateshuke bareke umurongo w’agakiza. N’ubundi kuva kera Satani ashuka umuntu akoresheje ibyo Imana yaremye (Itang.3.1-5). Yohana arahugura ibyiciro byose by’abagize Itorero: abana bato, urubyiruko, n’ababyeyi kugira ngo bose bazirikane ko bahindutse ibyaremwe bishya, bityo ko bakwiriye kunesha gushukwa n’iby’isi (12-15). Zirikana: Kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba (Mat.6.21).

Details

Date:
November 25, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN