Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 23 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 5.1-12

September 23, 2024

Ikib.1

Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduka y’Uwiteka,…(3): Dagoni yari imana nkuru y’Abafilisitiya, kandi yasengwaga mu ndaro i Gaza (Abac.16.21-26). Abafilisitiya bamaze gutsinda Abisirayeli bagatwara isanduku y’Isezerano, bashyize iyo sanduku hafi y’imana yabo Dagoni, kugira ngo berekane ko Dagoni iruta Imana ya Isirayeli. Byaje kugaragara ariko ko atari byo, kuko Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi isa naho iyiramya, byerekana ko Uwiteka yatsinze Dagoni (3-4). Abafilisitiya bamaze kubona ko isanduku y’Uwiteka iteye ubwoba, kandi yavunaguye imana yabo Dagoni, bemeye ko Abisirayeli bafite Imana isumba iyabo Dagoni. Nyuma bigira inama yo gusubiza Abisirayeli isanduku y’Uwiteka, ngo hato badahura n’akaga ikabicira abantu (7-10). Ubwoba Abafilisitiya bari bafite bufite ishingiro, kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n’urupfu, kandi ukuboko k’Uwiteka kwabaremereye cyane (11-12). Zirikana: Imana dusenga iruta ibingirwamana, kandi abayishakana umwete barayibona.

Details

Date:
September 23, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN