
- This event has passed.
Kuwa mbere 23 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 1.57-66
Ikib.1,3
Nuko iminsi yo kubyara kwa Elisabeti irasohora, abyara umuhungu (57): Zakariya na Elizabeti nubwo bari bashaje bahawe umwana w’umuhungu, nkuko Imana yabivugiye mu kanwa ka Malayika. Mu Bisirayeli bari bazi ko abana ari umwandu uturuka ku Uwiteka (Zab.127.3-5), ntibashoboraga gukuramo inda, cyangwa kujugunya umwana w’uruhinja. Uyu munsi hari inkuru twumva kubijyanye n’inda zikurwamo ku isi, ariko dukwiriye kumenya ko ari icyaha, kandi bikururira umuvumo ibihugu byacu. Oya, ahubwo yitwe Yohana (60): Uyu mwana yagombaga kwitwa Zakariya ukurikije umuco w’Abisirayeli, ariko ababyeyi bamwita Yohana bakurikije uko Malayika yavuze. Abaturanyi bababwira ko iryo zina ntaryo bafite mu muryango, Elizabeti na Zakariya bikomeza ku ijambo ry’Imana ryavuzwe na Malayika; bemeza ko umwana yitwa Yohana. Ndetse Zakariya utarashoboraga kuvuga abyandika ku rupapuro ko umwana yitwa Yohana (63). Zirikana: Umwana wese avuka kubw’umugambi w’Imana, tumwiteho kuva akirema munda y’umubyeyi. Indir. 221 Gushimisha.