
- This event has passed.
Kuwa mbere 20 Ukwezi kwa mbere Kubara 5.11-31
Ikib.6 Umugore w’umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabo we gusambana n’uwo (12): Iri tegeko ryo kurahiza umugore ukekwaho gusambana rishobora kugaragara nk’iritsikamira abagore kuko batatwereka icyo umugore yagombaga gukora iyo na we yakekaga umugabo! Ariko iyo urisomye neza, ubona ko ryari iryo kurengera ukekwa nyamara nta cyaha yakoze, kandi rikagaragaza n’ukekwa yarakoze icyaha (14-15). Ntabwo umugabo yari yemerewe kwihanira, urubanza rwacibwaga n’Imana ikoresheje umutambyi (16). Ibyo byatumaga umugabo ashira amakenga y’ifuhe kandi n’umugore akarengerwa n’urubanza ruciwe n’Imana (31). Uwiteka aguhindurishe intukano n’indahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe (21): Iyi ndahiro yo kwihamagariraho umuvumo ndetse n’umuhango urimo imitongero myinshi wayiherekezaga ugomba kuba warateraga ubwoba benshi bigatuma bigengesera ngo badafatirwa mu busambanyi (23,24). Icyifuzo: Ingeso y’ubusambanyi mu bashakanye ntiracika, ujye usengera ingo zikomezwe na Yesu.