Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 19 Ukwezi kwa munani Yosuwa 7.1-26

August 19, 2024 - August 20, 2024

Ikib.3

Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro (1b): Kubona Abisirayeli batsinze umujyi munini wa Yeriko baneshwa na akadugudu gato nka Ayi, abantu mirongo itatu na batandatu bakahasiga ubuzima, byateye Yosuwa n’abakuru bose kwikubita imbere y’isanduku y’Uwiteka bari mu cyunamo (6). Yosuwa yasutse amaganya imbere y’Uwiteka, kuko yibwiraga ko ari we wabatereranye. Akenshi iyo Abayisirayeli batsindwaga bashyiraga amakosa ku Mana (Zab.89.39). Wasanga natwe iyo duhuye n’ibidukomereye twitakana Imana, aho gufata igihe cyo kwisuzuma. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe (12): Isezerano Imana yahaye Yosuwa ryo kubana nawe ibihe byose (1.5) ryari rigiye kubangamirwa n’icyaha. Icyaha cy’Akani wibye ibyashinganywe, cyagize ingaruka zikomeye ku Bisirayeli bose. Kandi bituma we n’umuryango we wose urimbukana n’ibye byose (24-26). Inama: Twige guca bugufi no kwihana, kuko Imana yacu igira imbabazi (1 Yoh.1.8-10). Indir.97 Gushimisha.

Details

Start:
August 19, 2024
End:
August 20, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN