
- This event has passed.
Kuwa mbere 17 Ukwezi kwa kabiri Kubara 16.1-19
Ikib.3
Kora…agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu (1): Igihano Imana yari yahaye Miriyamu na Aroni ubwo bigomekaga kuri Mose (12) ntacyo cyigishije aba bayobozi! Bigaragara ko ubu bwigomeke bwatangiwe na bamwe mu Balewi, bikururiraho abandi bayobozi bo mu yindi miryango. Nubwo Abalewi bari bafite umwanya mwiza bahawe n’Imana, Kora yumvaga bazamurwa mu ntera bakaba abatambyi nka bene Aroni (10,11). Uyu murimo w’ubutambyi ugomba kuba wari ufite rukuruzi kuko hari n’umwami wigeze kuwifuza ariko na we bimugwa nabi (2 Ngoma 26.16-19). Aho ugira ngo biroroshye kudukura mu gihugu cy’amata n’ubuki ukatwicira mu butayu (13): Datani na Abiramu n’abandi batari Abalewi bo bari bazinuwe n’uko nta byiringiro bari bagifite! Bavuye muri Egiputa ariko ntibazagera mu gihugu cy’amasezerano, bazagwa mu butayu batabonye igihugu cy’amata n’ubuki kirimo imirima n’inzabibu (14). Igihano Imana yari yabahaye kubwo kutumvira kwabo cyatumye urugendo rwose bagenze ruhinduka impfabusa. Zirikana: Kumvira Imana ntibisaba imbaraga z’umurengera ahubwo bisaba guca bugufi. Indir. 190 Gushimisha.