Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 17 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 15.21-39

March 17

Ikib.3
Musezerere kuko adutakira inyuma (23): Uriya mugore w’umunyakananikazi
yari ababaye cyane kubera umukobwa we wari mu kaga agiye kwicwa
n’abadayimoni. Kuba amaze umwanya munini asakuza ntibyamurambiye
ngo acike intege, ndetse no mu gihe Yesu yabaye nkumwihoreye yakomeje
amutakira. Hari abantu bamwe bibwira ko gusenga atari ngombwa gutinda, ariko
kwinginga Imana tubihaye umwanya uhangije ni ingenzi mu buzima bw’uwizeye.
Bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima,
abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba, bahimbaza Imana y’Abisiraheli
(31): Ivugabutumwa rya Yesu rigendanye n’ibimenyetso n’ibitangaza byateraga
benshi gutangara maze bagahimbaza Imana. Ivugabutumwa ryacu rigomba
gukora ku mitima y’abantu ku buryo bubatera guhimbaza Imana. Abantu
nibagera aho dusengera bakumva uko turirimba, uko twigisha ijambo, uko
dusenga, bakareba uko tubanye, uko tubayeho mu bukristo, bajye batangara
maze bitume hahimbaza Imana. Indir. 155 Gushimisha.

Details

Date:
March 17

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN