
- This event has passed.
Kuwa mbere 16 Ukwezi kwa cumi n’abiri Zaburi 86.1-17
Ikib.4
Uwiteka, ntegera ugutwi unsubize kuko ndi umunyamubabaro n’umukene (1): Ubu buryo bwo kwicisha bugufi mu gihe cyo gusenga, buramenyerewe cyane muri Bibiliya (Zab.17.6; Imig 22.17). Impamvu Dawidi akeneye ko Imana imutega amatwi ni uko yizeye ko Imana atari Umuremyi w’abantu gusa, ahubwo yizeye ko Imana ari n’umurinzi wabo (Yobu 7.20). Imana kandi ni Umufasha utajya abura kuboneka mu byago no mu makuba (46.2), Ihora yiteguye kubabarira ibyaha byacu (5). Mugihe dusenga dukwiye kumenya neza Imana yacu; umutima wayo, ndetse n’inshingano zayo ku buzima bwacu, ko harimo no kuturinda. Mwami, amahanga yose waremye azaza akwikubite imbere akuramye (9): Ibyari amasengesho bihindutse ubuhanuzi, kuko Abayisirayeli bari bategereje umukiza uzaza kwima ingoma (Yes.42.1). Twebwe abizeye bo muri kino gihe, twizeye ko Yesu azagaruka akima ingoma itazahanguka (Ibyah.19.15-16). Imbuzi: Duharanire kuzasangwa twiteguye, kuko hariho abatazemererwa kuba muri ubwo bwami (Mat. 25.12-13). Indir. 287 Gushimisha.