Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 14 Ukwezi kwa kane Matayo 26.69-75

April 14

Ikib.1,3
Uwo muntu simuzi (74): Hari igihe byoroha kuvuga ibintu, nyamara kubishyira
mu bikorwa bikagorana. Nta masaha menshi yari ashize, Yesu abwiye Petero
ko aribumwihakane inshuro eshatu. Nyamara Petero yanga kuva ku izima
amubwira uburyo yiteguye gupfana na we (26.31-35). Nyuma yo kuzuzwa
Umwuka Wera, Petero wihakaniye Yesu imbere y’abaja (69), noneho amuhamya
imbere y’abatambyi (Ibyak.4.8-10). Ni byiza gusobanukirwa ko tutabasha
gukora ibishimwa n’Imana mu mbaraga zacu gusa. Kandi Imana ntibeshya
cyangwa ngo yibeshye, bityo ntitugomba gushidikanya ibyo itubwira. Saba
Imana ikuzuze Umwuka wayo kugira ngo ubashishwe guhamya Yesu Kristo.
Arasohoka ararira cyane (75): Aya marira ya Petero aragaragaza uburyo
yagize ipfunwe yibutse uko yahinyuye amagambo y’Umwami, nta gushidikanya
ko byamusunikiye kwihana no guca bugufi. Zirikana: Imana ishakako abantu
baca bugufi bakayumvira bakayoborwa nayo. Indir. 437 Gushimisha.

Details

Date:
April 14

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN