Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 14 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 17.25-40

October 14, 2024

Ikib.1

Wazanywe n’iki? (28): Akenshi abantu bacira abandi imanza babakekaho ingeso, cyangwa imiterere ubwabo biyiziho. Iyo witegereje usanga ubu bwibone, gusuzugura tubibonana aba bavandimwe ba Dawidi, “mbese bwa butama wabusigiye nde?” Biranashoboka ko bari bifitemo ubwibone bwo gutinya gutsindwa kwa Dawidi, umuryango wabo wose ukicwa. Ntihagire ukurwa umutima na we (32): Ikibazo ingabo z’Abisirayeli zari zifite, Dawidi we yakibonaga nk’icyoroshye, kuko yari yizeye Imana. Dawidi kandi yari yizeye ko ubwo Imana yagiye imutabara mubihe yarwanaga n’inyamaswa z’inkazi izamutsindira n’uwo mufilisitiya (34-37). Burya ibikomere byo mu mitima ntitubiterwa n’ibintu bitubaho nyirizina, ahubwo dukomeretswa n’uburyo tubifata, cyangwa tubyita. “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.” (37b): Sawuli amaze kumva ubuhamya n’icyizere Dawidi yari yifitemo, yamuteye umwete, amusabira umugisha. Zirikana: Intambara duhura nazo, tuzazinyuramo bitewe n’uko twe tuzifata. Icyaduha tukajya twibuka ko Imana yanesheje Satani ikamwivuga hejuru ku mugaragaro ku bw’umusaraba (Kol.2.15). Indir. 254 Gushimisha.

Details

Date:
October 14, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN