Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 13 Ukwezi kwa mbere Zaburi 89.1-19

January 13 - January 14

INCAMAKE YA ZABURI

Zaburi ni uruhererekane w’indirimbo n’amasengesho mu mateka y’ubuzima bw’Abisirayeli, mu kugaragaza ubusabane hagati yabo n’imana. Zaburi ni ijambo risobanura “Indirimbo” cyane cyane indirimbo zegereza abantu Imana mu gusenga. Iki gitabo kigizwe na Zaburi 150 zigabanyijemo ibice bigera kuri bine, bigenda bisozwa n’ijambo “Amina kandi amina” (41.14; 72.19; 89.53; 106.48; 150.6) Ibyo bice ni ibi bikurikira: Zaburi zo gutakambira Imana mu gusenga; Zaburi zo gushimira Imana imirimo itangaza yakoze; indirimbo zo kuramya no gushyira Imana hejuru; indirimbo z’ibwami. Izo ndirimbo zanditswe n’abantu banyuranye n’ubwo inyinshi zitirirwa Dawidi. Muri bo harimo abiswe bene Kora (42-49; 84-88), na Asafu (73-83; 50).

Ikib.1

…Nzabamenyesha umurava wawe n’akanwa kanjye (2): Nubwo tugira amagambo menshi y’izindi ndimi akoreshwa iyo dushaka kuvuga ubwiza bw’Imana, akenshi mu Giheburayo usanga bafite ijambo rimwe gusa rivuga umurava w’Imana. Abahanga bamwe bavuga ko umuhibyi w’iyi Zaburi yaba ari Yedutuni wabayeho mu bihe bimwe n’Umwami Salomo cyangwa na Dawidi (1Ingoma 25.6-7), akaba yarabonye uko Imana yagiye irokora Dawidi mu bihe bitandukanye. Ese waba warabonye umurava utangaje w’Imana ikiza ubuzima bwawe, cyangwa ubw’abandi nk’uko byagendekeye Dawidi? Nasezeranye isezerano n’uwo natoranyije, narahiye Dawidi umugaragu wanjye (4): Isezerano ry’Imana yahaye Dawidi niryo rufatiro rukomeye uyu muririmbyi yubakiyeho indirimbo ye, iryo sezerano ryavugaga ko intebe y’Ubwami bwa Yuda ari iya Dawidi iteka ryose (2 Sam.7.16). Ibyo byaje gusohozwa na Yesu wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akima ingoma itazarangira (Luka 1.32-33). Imbuzi: Turararikwa kumvira Imana no gukora ibijyanye n’Ubwami bwayo. 287 Gushimisha.

Details

Start:
January 13
End:
January 14

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN