Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa mbere 10 Ukwezi kwa gatatu Kubara 21.21-35

March 10

Ikib.3
Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye (23): Mu rugendo
rwabo bajya mu gihugu cy’isezerano, ubwoko bw’Imana buracyahura n’ingorane
zo kubona aho bagomba kunyura. Ariko Imana yabavanye muri Egiputa
ikomeje kubaba hafi no kubarwanirira. Ni Yo yabashoboje kunesha umwami
w’Abamori, bakigarurira igihugu cye. Ni Yo yabashoboje kandi kurwanya no
kunesha Ogi umwami wa Bashani. Hari ibimenyetso bitatu tubona muri iyi
ntsinzi y’Abasirayeli: 1) Imana iri ku ruhande rwabo kandi ibarwanirira ibitewe
n’urukundo n’imbabazi byayo, 2) Igihugu basezeranijwe bazagifata kuko Imana
ari yo ibaneshereza, 3) Icyo gihugu bazagituramo ubuziraherezo, nibakomeza
kugenda uko Imana ishaka. Mbese ujya uzirikana iby’Imana igukorera kugira
ngo bigufashe kudacika intege mu rugendo, ahubwo ushishikarire gukora
iby’Imana ishaka? Icyifuzo: Sengera abantu bananijwe urugendo n’ibigeragezo
kugira ngo bizere Imana yiteguye kubarwanirira. Indir 99 Agakiza.

Details

Date:
March 10

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN