
- This event has passed.
Kuwa kane 8 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 4.32-5.11
Ikib.1,3
Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama (32): Muri iki gihe abizeye bose ntanumwe wagiraga umwaga wo gutanga, kandi ntawumvaga ko ibyo atunze ari ibye ku giti cye, ahubwo bose barasangiraga. Ubu bumwe no gukorera hamwe byari ibimenyetso bitangaje, byerekana umurimo w’Umwuka w’Imana muri bo. Mu by’ukuri iri Torero ryari risobanukiwe neza ko ibiri ku isi byose ari iby’Imana n’abantu bayo, inyungu zavanga mu byo batunze kuri bo byabazaniraga umunezero, aruko babisangiye. Itorero rya none rikwiriye kuragwa n’urukundo, ubusabane n’ubuntu (Heb.13.16). Agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyira intumwa (5.2): Icyaha Ananiya n’Umugore we Safira bakoze, si icyo gutanga kimwe cya kabiri cyo mu byo bungutse, ahubwo icyaha bakoze ni ukubeshya, no kunyereza ibyo bari barasezeraniye Imana. Iki cyaha bakoze cyabazaniye urupfu, kuko Imana yanga ibinyoma (5,10;Imig.19.9b). Icyifuzo: Sengera abatuye isi yose umwuka w’ibinyoma urimburwe muri bo, kandi usabe Imana ibuzuze Umwuka w‘ukuri. Indir.176 Gushimisha.