Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 7 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 5.1-12

November 7, 2024

Ikib.3

–kugira ngo umwami n’abatware be, n’abagore be, n’inshoreke ze babinyweshe (2): Umwami Belushazari yabayeho mu myaka ya (380-539) mbere ya Yesu, ni we wabaye umwami w’abami wa nyuma wa Babuloni. Kimwe n’abamubanjirije yishyize hejuru ageza aho akoresha ibyejejwe by’Imana mu kuramya ibigirwamana bye (4). Nebukadinezari yatsinze Yerusalemu anatwara ibikoresho byo mu rusengero rwaho amaze imyaka umunani ari ku ngoma (2 Abami 24.12-13), ariko ntiyatinyutse kunywesha ibintu byo mu nzu y’Uwiteka. Amateka akwiriye kutwigisha ko gukomera ari ukw’Imana yonyine. Kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w’imana zera (11): Birashoboka ko Belushazari yari azi Daniyeli nk’umunyagano, cyangwa umwe mu batware b’i Babuloni, ariko akaba atari azi ubushobozi bw’Imana imutuyemo. Abantu batuwemo n’Umwuka w’Imana babereyeho gukiza igihugu. Zirikana: Imana ikeneye abantu bo kuyihamya no kuyikorera muri iyi isi ya none. Kugira ibuzuze Umwuka wayo. Indir.33 Gushimisha.

Details

Date:
November 7, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN