Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 6 Ukwezi kwa kabiri Matayo 10.34-42

February 6/10:00 am - 7:00 pm CAT

Ikib.2

Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye (38): Yesu yikoreye umusaraba awerekeza i Gologota, abamubonaga icyo gihe batekereje ko ari ikivume, umugome, umwambuzi bitewe n’ibisobanuro by’uko bari bazi umusaraba nabi,  batekerezaga ko umuntu ahanishwa kujya ku musaraba ari urupfu rubi rubaho kandi rw’indengakamere cyangwa urupfu rw’agashinyaguro. Muri ibi bihe byacu, Abakristo tubona umusaraba nk’ikimenyetso cyo gucungurwa, imbabazi, ubuntu n’urukundo, ubutsinzi ndetse umusaraba ni ibendera ry’abizera, ariko mu gihe cya Yesu siko byari bimeze, umusaraba wasobanuraga urupfu. Iyo wabonaga umuntu wikoreye umusaraba, wahitaga umenya nta gushidikanya ko uwo muntu yatanzwe, agomba gupfa. Yesu aradusaba guhara byose kubwe, ibi bigaragaza ko ijuru ari iryo guharanirwa ariko bidusaba intambwe imwe gusa Kwizera Yesu no kumwemerera akatuyobora muri byose. Gushima: Imana yarakoze kohereza umwana wayo washyize iherezo ku mateka mabi. Indir. 251 gushimisha.

Details

Date:
February 6
Time:
10:00 am - 7:00 pm CAT

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN