Bible Reading Guider

Loading Events

« Umusomyi Wose

  • This event has passed.

Kuwa kane 6 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 14.13-21

March 6

Ikib. 3
Agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera (13): Urupfu rwa
Yohana rwateye igikuba mu bantu basenga, ndetse baburira Yesu ko ariwe
ukurikiyeho mu guhigwa na Herode kuko yari yakuwe umutima n’ivugabutumwa
rya Yesu (14.1,12). Yesu yafashe umwanya wo gutuza no gusenga. Abantu
bagira uburyo butandukanye bwo kwitwara mu gihe cy’akaga. Bamwe Babura
ibyicaro bakiheba, abandi birukira kubabarusha ubushobozi ngo babarengere,
hari abirwanirira n’ibindi, ariko Abayoborwa n’Umwuka bo bishingikiriza kuri
Yesu. Ese wowe ubyitwaramo ute? ..Abona abantu benshi arabababarira,
abakiriza abarwayi (14): Urukundo rwa Yesu rwatumye atirebaho gusa nubwo
yari mu kaga atotezwa, ahubwo yerebye abantu abagirira imbabazi, arabakiza
kandi arabahaza. Urwo rukundo rutihugiraho nirwo natwe adushakaho, nubwo
akenshi usanga umuntu yifuza kubanza kwitabwaho, abandi bakaza nyuma.
Zirikana: Yesu adusaba kuba umugaragu w’abandi, dusaranganye ibyo dufite,
buri wese azirikane abandi, abakomeye bitware nk’aboroheje (Luka 22.26).

Details

Date:
March 6

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEN