
- This event has passed.
Kuwa kane 30 Ukwezi kwa mbere Matayo 8.14-22
Ikib.4,6
..,Yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abarwayi bose (16): Muri iki gihe, hari abantu bamwe bagenda hirya no hino mu matorero, no mu byumba by’amasengesho bakeneye kubohorwa mu bibazo binyuranye bibugarije. Bimwe ni ibibazo bitewe n’imyuka mibi, uburwayi buzwi n’ubutazwi budakira, ubumuga budasobanutse, inyatsi, n’ibindi byinshi. Umurimo wo kubohora abantu si umurimo w’inzaduka, si umwihariko w’itorero iri cyangwa ririya ahubwo ni umurimo Yesu yakoze ubwe ubwo yari hano mu isi, nyuma awugabira abigishwa n’Itorero rye (Mat.10.7-8). Dukwiriye ariko no kuyoboka amavuriro, kuko na yo ni impano Imana yahaye abantu bayo ngo babeho neza mu isi. “Databuja banza undeke ngende mpambe Data” (21): Ikibazo uyu muntu yari afite si icyo kwanga gukurikira Yesu no kumukorera, ubwo bushake yari abufite ahubwo ikibazo gikomeye yari afite Yesu ashaka kutubwira kiri mu bantu benshi ni uguhorana ubushake no kugambirira gukorera Imana ariko bagahora babishyira mu nzagihe. Umugambi mwiza udashyizwe mu bikorwa ahubwo ugahora mu magambo gusa ufatwa nk’icyaha (Zab.119.113; Yak.1.8). Inama: Umurimo w’Imana ntibawushyira ejo kuyikurikira no kuyikorera ni uyu munsi. Indir.145 Gushimisha.